Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe igaragara mu iterambere ry’imijyi, umushinga mushya witwa Royal Golf View Apartments ugiye kongera ubuziranenge mu miturire yo mu rwego rwo hejuru mu Mujyi wa Kigali. Uyu mushinga uherereye hafi ya Ramba Hills Real Estate, ahantu hateganyijwe kuba kimwe Aho hitegeye ikibuga mpuzamahanga cy'umukino WA Golf cya Nyarutarama Aho hazwi kuba mu bice byiza kandi bifite agaciro kanini mu guturamo. Royal Golf View Apartments igizwe n’inyubako ebyiri zigezweho zizaba zifite amagorofa 7 Aho buri imwe Izaba ifite na basement 2 zizifashishwa nka parking
Ndagijimana Emmanuel
14 days ago

Uyu mushinga uje ukemura ibibazo by’imiturire igezweho, aho uzaba urimo inzu zo guturamo z’amoko atandukanye zirimo iz’icyumba kimwe, ibyumba bibiri ndetse n'ibyumba bitatu. Ibi bizaha amahirwe abantu batandukanye, haba abifuza gutura bonyine, imiryango mito ndetse n’iyagutse, kubona aho batuye hababereye.
Si ibyo gusa, kuko Royal Golf View Apartments izaba ifite n’ahantu h’ubucuruzi (retail space) hazafasha abahatuye kubona serivisi zitandukanye hafi yabo,Hazanabamo kandi fitness center igezweho izafasha abakunda siporo gukomeza ubuzima bwiza batavuye aho batuye.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubukerarugendo n’imyidagaduro, hazubakwa boutique hotel izajya yakira abashyitsi bifuza gucumbika ahantu hihariye kandi hagezweho. Nanone kandi abazahatura n’abazahagana bazishimira piscine (swimming pool) izabafasha kuruhuka no kwidagadura.
Ikindi kigaragara muri uyu mushinga ni uko hazashyirwamo parikingi zirenga 100, bigaragaza uburyo hatekerejwe ku gukemura ikibazo cy’imodoka gikomeje kwiyongera mu mujyi
Royal Golf View Apartments si inyubako zisanzwe; ni ikimenyetso cy’aho Kigali igeze mu iterambere ry’imijyi n’imibereho igezweho. Biteganyijwe ko uzaba umwe mu mishinga izazamura urwego rw’imiturire, ukanagira uruhare mu gukomeza gushyira Kigali ku ikarita y’imijyi igezweho muri Afurika.
Uyu mushinga ni icyizere gishya ku bashaka ubuzima bugezweho, bwiza kandi bufite umutekano mu mutima w’umujyi wa Kigali.



Sign in to share your thoughts and engage with the community