Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu bwubatsi bwa kijyambere ,roof slabs ni kimwe mu nice by'ingenzi bigena ubukomere n'umutekano w'inyubako ariko Kenshi usanga nyuma y'igihe gito slabs itangiye gucika bigatera impungenge kubayituyemo n'abayikoresha ndetse bikiyongeraho amafaranga yo gusanga .Abahanga mu bwubatsi bagaragaza ko ahanini biterwa no kutubahiriza amabwiriza ya tekinike mu gihe cyo kubaka.
Ndagijimana Emmanuel
2 days ago

Intambwe ya mbere ni igenzura ry’imiterere y’inyubako n’imbaraga izasabwa kwihanganira. Mbere yo gusuka beton, habanza kubarurwa neza ingano ya fer (rebars), intera zazo n’uburyo zishyirwamo hakurikijwe igishushanyo mbonera (structural design). Gushyira fer nabi cyangwa mu buryo butangana bishobora gutuma slab itihanganira imizigo uko bikwiye, bikavamo gucika.
Ikindi cy’ingenzi ni gutegura neza formwork. Ifumbire (formwork) igomba kuba ikomeye kandi ishyizwe ku rugero rungana, ku buryo idahindagurika mu gihe cyo gusuka beton.
Iyo formwork idakozwe neza, slab ishobora kugorama cyangwa igasigara ifite ubusembwa butera gucika nyuma yo gukama.
Mu gusuka beton, hakurikizwa igipimo nyacyo cy’ibigize beton: sima, umucanga, amabuye n’amazi. Amazi menshi arenze urugero agabanya ubukomere bwa beton, mu gihe make cyane na yo ashobora gutuma itifata neza. Nyuma yo gusuka, ni ngombwa gukora curing, ni ukuvuga kuyitaho uyisukira amazi mu gihe cy’iminsi itari munsi ya karindwi, kugira ngo ikomeze gukomera buhoro buhoro itaracika.
Uko Water Proofing Ikorwa kuri Roof Slab
Nyuma y’uko slab imaze Kuma no gukomera neza, hakurikiraho igikorwa cya water proofing kigamije kuyirinda amazi y’imvura. Mbere na mbere, hejuru ya slab isukurwa neza hakurwaho ivumbi n’utundi dusigazwa. Niba hari cracks nto cyangwa imyenge, birasanywa hakoreshejwe mortar cyangwa sealant yabugenewe. Hanyuma hashyirwaho primer ifasha coating gufata neza. Nyuma yayo, hashyirwaho waterproof membrane cyangwa liquid coating mu byiciro bibiri cyangwa bitatu, buri kiciro kigashyirwaho nyuma y’uko ikibanza cyumye. Iyo bikozwe neza, haboneka layer ifunze neza ituma amazi adashobora kwinjira muri beton. Mu nyubako nini, hongerwamo no gushyiraho slope nto ifasha amazi gutembera ajya mu miyoboro yabugenewe aho guhagarara hejuru ya slab.
Nanone kandi, hagomba kwitabwaho expansion joints aho bikenewe, cyane cyane ku nyubako nini. Izi joints zifasha slab kwakira ihindagurika ry’ubushyuhe n’imbaraga zinyuramo, bityo bikagabanya ibyago byo gucika.
Muri rusange, gukora roof slab idacika cracks no kuyikorera water proofing bisaba kubahiriza amabwiriza ya engineering kuva ku gishushanyo mbonera, gutegura ibikoresho, gusuka beton, kugeza ku kuyirinda amazi nyuma yo kuyubaka. Iyo izi ntambwe zubahirijwe, inyubako iraramba, igakomera kandi igatanga umutekano usesuye ku bayikoresha.
Sign in to share your thoughts and engage with the community