Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu mwaka wa 2023 ubwo Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda y'imikagwa mu birori byabereye muri Stade Amahoro I Remera yagaragarije abitabiriye uwo muhango icyifuzo cyo kubaka Cathedral nshya y’umujyi wa Kigali, izaba ari ingoro y’Imana ijyanye n’igihe kandi ifite icyubahiro gikwiye.
Ndagijimana Emmanuel
4 days ago

Iki gitekerezo cyashyigikiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari witabiriye uwo muhango, aho yemeye gutanga inkunga muri uwo mushinga ndetse anagaragaza ko byaba byiza iyo nyubako yubatswe ahantu hihariye kandi hagaragaza agaciro kayo.
Amakuru agaragaza ko Kiliziya Gatolika yamaze guhabwa ikibanza cyahoze ari gereza ya Nyarugenge yubatswe mu 1930, kikazubakwaho iyi Cathedral nshya. Kuri ubu, ibishushanyo mbonera by’iyo nyubako byamaze gutegurwa, bigaragaza uko izaba imeze n’imiterere yayo ijyanye n’igihe.
Padiri Innocent Consolateur, ukorera muri Paruwasi Cathedral ya St Michel, yavuze ko ibyo bishushanyo ari icyerekezo cy’iyo nyubako, anasobanura ko igihe imirimo yo kuyubaka izatangirira kizatangazwa na Cardinal Kambanda ubwe.
Iyi Cathedral nshya biteganyijwe ko izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu nibura 5,000 bicaye neza, mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru izaba ifite imbuga nini zishobora kwakira abantu bari hagati ya 10,000 na 20,000.
Ikindi cyihariye kuri uyu mushinga ni uko uzubakwa ugaragaza umuco nyarwanda, aho izaba ifite ishusho ya kiliziya ariko ikongeraho ibiranga umuco nyarwanda mu buryo bwihariye. Ibi byagarutsweho na Cardinal Kambanda mu 2020, agaragaza ko iyi nyubako izaba ihuza ukwemera n’umuco nyarwanda.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Rwanda Development Board, mu 2023, haracyakusanywa amafaranga arenga miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu kubaka iyi Cathedral nshya.
Ubusanzwe Cathedral ya Kigali iherereye mu Kiyovu, muri Paruwasi ya St Michel yashinzwe mu 1963, iza kugirwa Cathedral ku wa 3 Gicurasi 1976 ubwo hashyirwagaho Arikidiyosezi ya Kigali. Gusa, iyi nyubako isanzwe ntikibasha kwakira ibikorwa binini bijyanye n’iterambere ry’umujyi n’ubwiyongere bw’abakirisitu.
Kubaka Cathedral nshya ya Kigali biteganyijwe ko bizaba ari indi ntambwe ikomeye mu guteza imbere imyemerere, umuco ndetse n’ubwubatsi bugezweho mu Rwanda, ndetse bikazagira uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umujyi wa Kigali mu buryo burambye.




Sign in to share your thoughts and engage with the community