Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu gihe umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu bijyanye n’ubukerarugendo n’imiturire igezweho, hoteli ya Ndaru Luxury Suites iherereye mu gace ka Nyarutarama ikomeje kwigaragaza nk’ahantu hihariye hatanga serivisi zigezweho, ziganisha ku buzima bwiza no kuruhuka ku rwego rwo hejuru Aho igenda yagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kunoza service Itanga ndetse n'ibikorwa byayo
Ndagijimana Emmanuel
11 days ago

Iyi hoteli Izaba ifite umwihariko wo gutanga ama-apartments yuzuye (fully finished apartments) ndetse n’ibyumba byiza bya kizungu (luxury rooms) bigenewe abashaka ubuzima bwiza n’umutekano usesuye. Uretse kuba hazaba ari ahantu ho kuruhukira, Ndaru Luxury Suites izanatanga ibisubizo ku bakeneye gukora inama zitandukanye, binyuze mu byumba by’inama (meeting halls) bifite ibikoresho bigezweho ikindi Kandi Izaba ifite ubusitani bwiza,parking y'imodoka yo Kurwego rwo hejuru bizorohereza abayisura Ndetse n'abayigana muri Rusange
Ku bijyanye n’imibereho myiza, iyi hoteli Izaba ifite restaurant itanga amafunguro aryoshye kandi atandukanye, ikagira n’aho kogera (swimming pool) hagezweho hazafasha abayigana kuruhuka no kwishimira ibihe byiza. Hari kandi serivisi zo kwita ku mubiri zirimo sauna na steam bath, hamwe na massage ifasha gusubiza ubuyanja umubiri.
Abashyitsi bazasura Ndetse bagana Ndaru Luxury Suites bishimira kandi umutekano n’ituze by’aho iherereye, kure y’umubyigano wo mu mujyi rwagati, Kandi ikaba yitegeye akabug ka nyarutarama ariko nanone hafi y’ibikorwa by’ingenzi byo mu mujyi wa Kigali. Internet yihuta, siporo ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi bituma uwahageze aba yumva ari mu rugo rwe.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’imiturire igezweho mu Rwanda, Ndaru Luxury Suites igaragaza isura nshya y’aho umuntu ashobora kubona icyarimwe kuruhuka, gukora ndetse no kwiyitaho ku rwego rwo hejuru.
Ni ahantu ho guhitamo ku muntu wese ushaka ubuzima bwiza, bwuje ituze n’icyizere.




Sign in to share your thoughts and engage with the community