Get the latest construction industry insights and platform updates delivered to your inbox.
© 2026 Consnect. All rights reserved.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo no kunoza ubuhahirane mu Mujyi wa Kigali, umushinga wa Kigali Infrastructure Project (KIP) ukomeje gutanga icyizere ku banyarwanda Ndetse n'abashoramari uyu mushinga wagombaga kubakwamo imihanda ifite uburebure bureshya na kilometero 215 Kandi warangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka WA 2020 ugamije kuzamura ireme ry'imihanda Ndetse no koroshya ingendo mu nice by'umujyi
Ndagijimana Emmanuel
18 days ago

Amakuru agaragaza ko uyu mushinga uteganyijwe kuzarangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2030/2031, aho uzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 404 z’amadolari ya Amerika, Ni umushinga ufite uburemere bukomeyemu iterambere ry’umujyi, dore ko uzafasha kugabanya ubucucike bw’ibinyabiziga no kongera ubuhahirane hagati y’ibice bitandukanye bya Kigali.
Kugeza ubu, hamaze gukoreshwa amafaranga agera kuri miliyari 299 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hateganyijwe kongerwamo miliyari 15 Frw yo gukomeza ibikorwa bisigaye. Ibi bigaragaza ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo bafite ubushake bwo gukomeza gushyigikira uyu mushinga kugeza urangije neza.
Nubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi zigaragara, zirimo icyuho mu ngengo y’imari kigera kuri miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika. Byongeye kandi, Umujyi wa Kigali ugomba gutanga miliyari 88 Frw kugira ngo ibikorwa byose biteganyijwe bishobore kurangira uko bikwiye.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari izo mbogamizi, umushinga wa KIP uzagira uruhare runini mu guhindura isura y’umujyi wa Kigali, ukawugira igicumbi cy’ishoramari rihamye ndetse n’ubuzima bwiza ku baturage. By’umwihariko, imihanda mishya izafasha koroshya ubwikorezi, kugabanya igihe cy’ingendo no guteza imbere ubucuruzi.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka rushingiye ku iterambere rirambye, imishinga nk’iyi ya KIP igaragaza icyerekezo cy’igihugu mu guteza imbere ibikorwa remezo bigezweho, bijyanye n’igihe ndetse n’ihiganwa ku rwego mpuzamahanga.




Sign in to share your thoughts and engage with the community